uburebure
Ikinyarwanda
hinduraIzina
hinduraIri jambo rishobora gusobanura itandukaniro (intera) riri hagati y'ahantu habiri cyangwa utudomo tubiri.
Mu mibare iryo tandukaniro ribarwa hakoreshejwe ingero nka Metero, Kilometero, Santimetero, ...
Mu mvugo isanzwe ya Kinyarwanda, uburebure bushobora no kubarwa hakoreshejwe igihe: Urugero hagati y'iwacu n'iwabo ni iminsi itatu n'amajoro abiri
Uburebure bw'umuntu busobanura indeshyo ye cyangwa igipimo cye uhereye ku birenge kugeza ku mutwe. Umuntu muremure, umuntu mugufi Indeshyo y'umuntu ishobora no kwitwa igihagararo. Akenshi igihagararo kijyana n'ibigango Uburebure bw'umuntu hari ubwo bukoreshwa mu kumutuka: Dore ngo arareshya, arareshya n'igihugu cyatsinzwe, Arareshya n'impyiko y'ihene, Ubwenge bwe bureshya n'uko areshya, ...